Ibyo kurya wakoresha ukarwanya aside nyinshi mu gifu

Aside nyinshi mu gifu irangwa na bimwe mu bimenyetso birimo; kokera mu gifu, ikirungurira n’ibindi biba byerekana ko yarenze iyikenewe bityo bikaba byabangamira imikorere y’igifu ndetse bikanabangamira umuntu muri rusange. Menya ibyo kurya byagufasha kubirwanya.

Ibyo kurya wakoresha ukarwanya aside nyinshi mu gifu:

1.Kunywa amazi

Nubwo iyo aside yamaze kuzamuka cyane ntacyo amazi ayikoraho ariko amazi ni urukingo rurinda ko aside yo mu gifu yazamuka. Kunywa byibuze ibirahure 2 buri gitondo bizarinda ko aside yo mu gifu yazamuka.

2.Umwenya

Umwenya uzwiho kuba ari ikirungo cyo mu cyayi ndetse ukaba n’umuti w’indwara zinyuranye zo mu mihogo. Niba wumva aside yazamutse, hekenya utubabi twawo umire amazi, uzoroherwa.

3.Amata

Birazwi ko abantu benshi barwara igifu banywa amata iyo cyazamutse. Mu gihe rero wumva bije cyangwa haje ikirungurira jya unywa inshyushyu ndetse no mu gihe umaze kurya uyirenze ku biryo mu gihe usanzwe ugira icyo kibazo uzaba ukizitiye kubaho.

4.Vinegar

Nubwo vinegar nayo ari aside, ariko kuyifata uri kurya bituma aside yo mu gifu yari gukorwa mu igogorwa idakorwa. Ibiyiko 2 kuri buri funguro birahagije kukurinda. Ushobora kuyishyira mu byo kurya cyangwa ukayivanga n’amazi unywa nyuma yo kurya.

5.Tangawizi

Tangawizi izwi nk’ikirungo cy’icyayi aho abenshi ariho bayikoresha. Mu kuyikoresha ngo urwanye aside nyinshi bisaba kuyivanga n’amazi unywa nyuma yo kurya cyangwa se ukavanga agafu kayo mu byo kurya.

6.Igikakarubamba

Amata cyangwa umushongi uva mu gikakarubamba nabyo bifasha mu igogorwa bityo bigatuma igifu kidakora aside irenze igipimo. Nyuma yo gukata ikibabi cyacyo ugatega umushongi uvamo unywa ikiyiko kuri buri funguro.

7.Inanasi n’amacunga

Ukora umutobe w’inanasi ukavangamo uw’amacunga nuko wajya kunywa kugirango urwanye aside nyinshi ukongeramo akunyu gacye. Ibi birwanya ko aside yarenga igipimo

8.Imbuto

Imbuto zigira amazi menhsi muri zo, nka concombre, watermelon na amande nizo zivugwa hano. Ndetse ntitwakibagirwa n’umuneke. Kubirya mbere cyangwa nyuma yo gufungura birwanya aside nyinshi.

9.Igitunguru

Usekura cyangwa usya igitunguru nuko ugakamura maze ukanywa umutobe wacyo. Uretse kwirukana aside nyinshi binafasha igifu mu kazi kacyo ko kugogora ibyo wariye.

Src:www.healthline.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Main Menu