

Benshi muri twe twikundira kandi tunamenyereye amata y’inka ariko burya ihene nazo zirakamwa. Amata zikamwa yitwa amahenehene akoreshwa kuva kera nk’umwe mu miti ivura “bwaki” ku bana bagize ikibazo cy’imirire mibi nyamara sibo gusa agirira akamaro kuko n’abakuze hari byinshi byiza abamarira.
Nkuko amata y’inka akorwamo ibindi nka Fromage, Yawurute, Ice cream n’ibindi ni ko no ku mahenehene bishoboka. Amahenehene akaba akungahaye kuri vitamin A, B6, B12, C, na D. Aya mata atamenyerewe na benshi akaba abamo kandi magnesium, calcium, ubutare, umuringa, potasiyumu n’indi myunyungugu inyuranye.
Akamaro k’amahenehene ku buzima bwacu:
- Atuma amagufa akomera
Nubwo ihene itabyihariye yonyine, ariko amata mu moko yose abamo kalisiyumu, bityo no mu mahenehene tuyisangamo. Akarusho ni uko amahenehene aguha kalisiyumu itagira ingaruka yagutera bityo igatuma amagufa akomera kandi bikayarinda indwara zinyuranye ziyafata.
- Kurinda kubyimbirwa
Ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane niba amahenehene abuza kubyimbirwa umubiri wose kuko byamaze kugaragara ko abuza kubyimbirwa mu nda no gutumba nyuma yo kuyanywa bigendana no kugugara nkuko biba ku mata y’inka. Kuyanywa bituma mu nzira y’igogorwa hataba ububyimbirwe.
- Kunyunyuza intungamubiri
Ubushakashatsi bugaragaza ko amahenehene ari yo yegereye bya hafi amashereka kurusha amata y’inka. Bityo kuyanywa bituma umubiri ubasha gukurura intungamubiri zinjiye mu byo twariye kandi bigafasha igifu gukora neza.
- Gutera ingufu imikorere y’umubiri
Amahenehene arimo intungamubiri ku gipimo cyo hejuru ugereranyije n’amata y’inka. Kuyanywa rero ntibigombera ubwinshi. Agakombe kamwe kaguha 40% bya kalisiyumu ukeneye ku munsi, 20% bya vitamin B ukeneye ndetse na potasiyumu na fosifore biri ku gipimo cyiza. Kuyanywa kandi bifasha umubiri nkwinjiza ubutare n’umuringa bikaba bifasha abafite ikibazo cyo kubura amaraso.
- Kurinda umutima
Mu mahenehene harimo ibinure byiza bikubye 2 ibiboneka mu mata, ndetse ho nta nubwo habamo ibinure bibi bityo kuyanywa ntabwo byongera cholesterol. Ibi birinda indwara zinyuranye z’umutima, stroke, n’izindi. Kuba kandi habonekamo potasiyumu birwanya umuvuduko ukabije w’amaraso kuko potasiyumu ifasha imiyoboro y’amaraso kwaguka.
- Kongerera ingufu ubudahangarwa
Mu mahenehene harimo selenium ihagije. Uyu munyungugu ukaba ugira uruhare rukomeye mu bwirinzi bw’umubiri uwurinda indwara cyane cyane iziterwa na mikorobe.
- Gukura
Amahenehene akungahaye kuri poroteyine zikaba zizwiho kubaka umubiri akaba ari nayo mpamvu ahabwa abana bafite ikibazo cya bwaki ndetse no kugwingira. Si ugukura mu gihagararo gusa ahubwo anafasha gukura mu bwenge n’imitekerereze. Gusa n’ubwo ari meza akaba atasimbura amshereka kuko ari yo aza ku mwanya wa mbere mu gufasha abana gukura neza.
Hari aho uyumunsi amata y’ihene agaragara mu ma shops acuruza inyunganira mirire aho hari atunganyijwe muburyo bw’ifu cyangwa ibinini
GOAT’S MILK TABLET
Goat’s milk tablet is made from high-quality goat’s milk, rich in protein, vitamins, and minerals.
TRADITIONAL USES:
• Supplies calcium strengthens the bones and enhances children’s growth development
• Prevents osteoporosis
• An alkaline food suitable for those suffering from gastric ulcer
• Contains immunogenic properties that can reduce allergic reaction on babies
• Natural antibiotic enhances the respiratory system and lung disease. Better absorption compared to cow’s milk
